Alain Muku agarukanye udushya mu muziki (umuseke)

Igihe kitari gito umuhanzi  Alain MUKURALINDA akaba n’Umushinjacyaha  ku rwego rw’igihugu  nti yagaragaraga  muri muzika  Nyarwanda ubu ngo agarukanye udushya. Uyu mugabo avuga ko kuba amaze igihe kinini atagaragara mu muziki ari ukubera akazi kenshi cyane. Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yagize ati “Ubu ariko narukanye udushya kuko nzanye indirimbo y’isabukuru imyaka 50

 ikipe ya Mukura imaze ishinzwe, indirimbo ku rukundo, ku buzima ndetse n’umuco nyarwanda. Izi ndirimbo zizajya hanze mbere y’iminsi mikuru isoza 2013”

Allain Mukurarinda

Allain Mukurarinda

Uyu  muhanzi yatangiye  kuririmba yiga  mu mwaka  wa kane  w’amashuri  abanza, aririmba  muri korari  ya bana  ya  st  Michel mu itsinda  ryitwa  ‘mouvement des jeunes’ .

 Mu mwaka wa 1990  afashijwe  na studio ya orchestre y’impala  yasohoye indirimbo ye  yambere  yitwa “Agenda atuje” nyuma  yakomeje  ubuhanzi  asohora izindi  ndirimbo  nka “Murekatete” yakunzwe cyane n’izini z’amakipe ya Rayon sport, Kiyovu n’Amavubi.

 Mu 2010  yaje guhagarika  muzika kubera impamvu z’akazi n’ubwo hari abavugaga ko guhagarika yaba yarabisabwe n’ubuyobozi bukuru, ariko we yabihakanye avuga ko inshingano yari yahawe bigoye cyane kuzifatanya na muzika.

 Gusa yemeza ko atigeze areka muzika ahubwo yafataga umwanya muto yabonaga akagira izo ahimba ari nazo agiye gusohora ubu.

 Allain Muku asaba abahanzi nyarwanda kurushaho kwitwararika  bakaririmba ibyubaka umuryango nyarwanda, birinda amagambo yoreka urubyiruko,, imyambarire idahwitse ,imvugo no gufata ibiyobya bwenge kuko ari indorerwamo  yarubanda

 

HABIMANA Abdou
UMUSEKE.RW