Alain Muku yamaze kwibaruka abandi bahanzi 8 baje mu ruhando rwa muzika nyarwanda - AMAFOTO

Nk’uko twakomeje kubigarukaho mu minsi yashize, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2015 nibwo hagombaga kumenyekana abahanzi bashya bahataniraga kuzafashwa na Alain Muku binyuze mu marushanwa yateguye yise ‘HANGA HIGA’.

Abahanzi 12 bagiye baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu akaba aribo bari bahuriye ku munsi wa nyuma w’irushanwa muri Alpha palace hotel, aho buri muhanzi muri aba bose yahawe umwanya wo gukora indirimbo imwe yifitemo umwimerere w’injyana ya Kinyarwanda ndetse akayikora mu buryo bwa live, ari naho akanama nkemurampaka kaheraga gatanga amanota.

Alain Muku

Aba nibo batsinze aya marushanwa Abahanzi 8 nibo babashije gutsindira gufashwa na Alain Muku, abo akaba ari Muhoza Jean de Dieu, Keza Alice, Group HGP, Munyanziza, Nkindi Simon, Jamal, Kwihangana Elisha na Sanyu. Aba bahanzi bakaba baje biyongera kuri Shenge na Dodi bari batsinzi icyiciro cya mbere cy’aya marushanwa mu mpera z’umwaka wa 2014.

Alain Muku

Aba producers basanzwe bakorana na Alain Muku barimo Bill Gates, Livingstone na Jean De la Croix nibo bari bagize akanama nkemurampaka Alain Muku yatangaje ko yishimiye uburyo iki gikorwa cyagenze neza, anaboneraho gushimangira ko iyi poromosiyo igamije gufasha abahanzi bakiri hasi badafite amikora igiye kuzajya iba buri mwaka, agamije gutanga umusanzu mu ruganda rwa muzika nyarwanda wo gushaka impano nshya zihishe mu banyarwanda no kuzimenyekanisha.

Alain Muku

Alain Muku ubwo yaganirizaga abahanzi bose bari bitabiriye aya marushanwa, imbere y'abanyamakuru Alain Muku yaboneyeho no kuvuga ko azakomeza kwibanda ku bahanzi bafite umwihariko n’umwimerere w’injyana za Kinyarwanda.

Alain Muku

Alain Muku

Alain Muku

Alain Muku

Alain Muku

Alain Muku

Abahanzi bose bagaragaje icyo bashoboye imbere y'akanama nkemurampaka n'abanyamakuru

Shenge

Shenge wegukanye icyiciro cya mbere cya 'HANGA HIGA' nawe yari yaje kwifatanya na bagenzi be

Alain Muku 

Alain Muku

Muri iki gitaramo banacinye akadiho bishimira iyi poromosiyo ya Alain Muku