Alain Muku yasohoye indirimbo yise “Dupfa iki?” na “Turarambiwe” (Umuseke)

Alain Mukurarinda umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane nka Alain Muku mu ndirimbo nka “Murekatere”, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Gicurasi yabamurikiye i

ndirimbo ebyiri nshya yasohoye, izo ni izo yise “Dupfa iki?” na “Turarambiwe” indirimbo zivuga cyane kuri politiki.

Alain Muku

Alain Muku

Nkuko yabisobanuye mu ndirimbo “Dupfa iki?” Alain Muku avuga ko inyoko muntu nta mpamvu yagakwiye gushyamirana kuko abantu bose ari bamwe baremwe kimwe kandi bifuza bose amahoro.

Mu ndirimbo yindi nshya yise “Turarambiwe” aririrmba muri rusange ko abantu barambiwe intambara, akomoza ku ntambara ziri mu bihugu bya Centre Africa na Ukraine aho avuga ko ibihugu byoshya ibindi bikabishora mu ntambara ku nyungu z’ibyo byabishutse.

Aganira n’abanyamakuru Alain Muku yaboneyeho kubabwira ko ataretse muzika y’urukundo nk’uko hari ababivuga ahubwo yabaye ayihagaritse ngo akore muzika yo gutanga ubutumwa bundi bwerekeranye n’amahoro n’ubuzima bundi.

Ati “Njye ntabwo nkora muzika nk’ubucuruzi nkora muzika gusa ngo ntange ubutumwa buba bundimo”

Muku avuga ko mu kwezi kwa mbere ashobora gukora ibitaramo mu gihe yabona izi ndirimbo zikunzwe, akarushaho gushaka kuzigeza kuri benshi kuko zikubiyemo ubutumwa yifuza ko bwumva n’abanyarwanda bose.

Abajijwe uko abona umuziki w’u Rwanda muri iki gihe yasabye ko abahanzi barushaho kuririmba by’umwimerere baganisha kuri gakondo.

Ati “Ntabwo waririmba RnB kurusha abanyamerika cyangwa Hip Hop ngo ubarushe, icyo abahanzi mu Rwanda bakwiye kuririmba baganisha ni indirimbo z’umwimerere wa hano iwacu, nibwo bazagira agaciro kurusha kwigana abo mu mahanga yandi.”

Abajijwe uko afatanya muzika n’umurimo ukomomeye afite mu butabera bw’u Rwanda avuga ko muzika ari impano ye ayikora uko abonye umwanya avuga kandi ko afite studio itunganya muzika iwe mu rugo.